Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Mu gihugu cya Cameroon inyubako yasenyutse ihitana imbaga

Spread the love

Mu gihugu cya Cameroon, inyubako igeretse gatatu yasenyutse, aho abarenga 12 bamaze kw’itaba imana abandi benshi barakomereka.

Mu rukerera rwo ku cyumweru, nibwo humvikanye inkuru y’isenyuka ry’inzu yari igeretse gatatu yo muri Cameroon mu gace ka Douala.

Iyi nzu yari iherereye mu gace k’ubucuruzi yasenyutse, abagera kuri 12 nibo bamaze kwemezwa ko bahitanwe niyo mpanuka, mu gihe abarenga ibinyacumi bakomeretse.

Impamvu yaba yateye iyo nyubako gusenyuka, ntago iramenyekana, nubwo bigaragara ko inyubako ndende ariyo yaguye ku zindi nyubako ngufi zari hafi yayo.

Umwe mu bakozi bari mu mirimo yo gusana iyo nzu yavuze ko, yumvishe abantu bamuhamagara kuri telephone mu ijoro ariko ntiyayifata.

Yakomeje agira ati”Ahagana 00:30 z’ijoro nabyutse nsanga abantu bagerageje ku ngeraho. nibwo numvishe amakuru. ateye agahinda .

Uyu mukozi yakomeje avuga ati” Hari hari ibimenyetso by’uko hari ibibazo[ku inzu], ariko twari turi kugerageza ku bikemura, twari turi gukemura ibijyanye n’uburebure bw’iyi nyubako.

Samuel Ivah Diboua Guverineri(Governor) wagace ka Littor yagize ati” Inyubako igeretse gatatu yasenyutse, dufite abantu 32, aho 12 bamaze kw’itaba imana. Mu gihe abandi bari Kwitabwaho kwa muganga”.

Biri gutekerezwa ko imfu zishobora gukomeza kwiyongera, uko abatabazi barakomeza gushakisha abandi bantu baguweho niyo nyubako.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles