Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Mu ruzinduko rw’amateka , ku nshuro ya mbere Perezida Biden ategerejwe muri Australia

Spread the love

Ku itariki 24, ukwezi gutaha kwa Gatanu, amateka azandikwa ubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Joe Biden azaba ari mu nzu yitwa Sydney Opera House yagendereye Australia.

Ku itariki 24 Gicurasi biteganyijwe ko aribwo hazaba inama ya ‘Quad Summit’.Iyo nama izitabirwa n’abayobozi ku rwego rukomeye barimo Minisiteri w’Intebe w’u Buyapani, Kishida Fumio, Minisiteri w’Intebe w’u Buhinde , Narendra Modi na Minisiteri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese.

Perezida Biden utegerejwe muri Australia

‘Quad’ Ni itsinda ryashinzwe muri 2007 rigamije gushimagira umubano n’ubufatanye mu bukungu ndetse n’umutekano hagati y’Igihugu bine mu rwego rwo kugenzura izamuka ry’Ubushinwa.

‘ Quad Summit 2023’ iteganyijwe kubera mu nzu yitwa Sydney Opera House ku itariki 24 Gicurasi nk’uko Minisiteri w’Intebe wa Australia,Anthony Albanese yabyemeje ku munsi wejo.

Perezida Biden arikumwe na Minisiteri w’Intebe wa Australia muri Quad Summit 2022 Tokyo

Iyi nama izitabirwa na Perezida wa Amerika Joe Biden , bizaba ari ku nshuro ya mbere asuye iki gihugu nka Perezida wa Amerika. Perezida Biden usibye kuzitabira iyo nama biteganyijwe ko azanagirana ikiganiro n’Inteko Nshingamategeko ya Australia.

Mu bandi banyacyubahiro bitezwe muri iyo nama harimo Minisiteri w’Intebe w’U Bayapani, Kishida Fumio , Minisiteri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi waherukaga muri Australia muri 2014. 

Sydney Opera House izakira inama

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles