Addison bethea yacitse urupfu ubwo yatakwaga n’igifi kinini’ Shark’, ariko atabarwa na musaza we, wagiteye ibipfunsi ubwo cyari cyamufashe maze cyikamurekura cyikiruka.
Addison bethea wari asanzwe ari umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye muri Leta zunz’ubumwe za Amerika, yavuze uko yabuze akaguru ke, ubwo shark yamwatakaga.
Bethea yatatswe n’igifi kinini benshi bakunze kwita Shark, ifi yamwatatse yari ifite uburebure bwa metero 2.7, ubwo yari yagiye kwoga ku mazi muri Leta ya Florida ho muri Amerika.
Hari tariki 30 Kamena 2022, ubwo bethea icyo gihe wari ufite imyaka 17 ubwo yarari kogera mu mazi, ageze ahafite uburebure bwa metero 1.5, yumvishe ikintu kimufata.
Bethea avuga ko bwa mbere yagize ngo ni musaza we Rhett umufashe, ubwo bari koga.
yagize ati” Nagize ngo ni Rhett ubwo cyankururaga kinjyana munsi, kubera ko nta buribwe cyangwa se ikindi icyo aricyo cyose n’umvuga. Niko yabwiye BBC.
” Maze ubwo cyatangiraga kuncugusa, nibwo namenye ko bishobora kuba ari ikindi kintu. Cyatangiye kurya itako ryanjye, nahise ntangir kugikanda ijisho ngo ndebe ko cyandekura ariko gikomeza kinjyana kure mu kanwa kacyo”.
Rhett w’imyaka 23 ngo yabonye mushiki yatatswe ajya kumutabara, ndetse atangira gutera ibipfunsi icyo gifi kugeza kimurekuye.
Nyuma y’ibyo byago Bethea yajyanywe kwa muganga, kwitabwaho nubwo akaguru ke kacitse.
Kugeza ubu Bethea afite akaguru ka gakorano, bamwigishije ku genda gacye gacye, ndetse nyuma akaba yarakomeje amashuri ye ndetse arayarangiza.