Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

New South Wales: Ibigo byapimaga Covid-19 bigiye gufungwa

Spread the love

Mu gihugu cya Australia, muri Leta ya New South Wales ihereye mu Majyepfo y’Uburasirazubu bagiye gufunga Ibigo byapimaga Covid 19 mu buryo bwa PCR Test.

Icyorezo cya Covid-19 kimaze imyaka hafi ine kizengereje Isi ariko ubu kiragenda gicisha make bitewe n’ingamba zo gukingira zakomeje ku Isi hose.

Kuri ubu muri Leta ya New South Wales batangaje ko bagiye gufunga Ibigo bigera ku 165 byifashishwaga mu gupima Covid 19 bakoresheje uburyo bwitwa PCR Test bukenera amatembabuzi yo mu muhogo.

Umurongo wabaga ari muremure w’abaje kwipimisha Covid-19

Kubera igabanuka rigaragara ry’ubwandu bushya muri New South Wales , ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo gufunga ibyo bigo ahubwo hakajya hakoreshwa uburyo bwa Rapid Test.

Bwana Ryan Park , Minisiteri w’Ubuzima muri New South Wales yatangaje ko ubwandu bwagabanutse ku buryo bugaragara ariyo mpamvu yo gufungwa aho hasuzumirwaga. Park kandi yashimiye abakozi bo mu nzego z’ubuzima bitanze uko bashoboye ngo icyorezo gicishe make muri iyi myaka ishize.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles