Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ngororero: Umukobwa arashinja umusore kumutangaho arenga miliyoni 3 Rwf akanamufasha kugura inzu nyuma akanga kumurongora

Spread the love

Umukobwa witwa Mizero Rosine w’imyaka 28 wo mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Nyange arashinja ubuhemu umusore witwa Uwiyeziyamana Jean Claude yarihiye kaminuza amafaranga  arenga Miliyoni eshatu, bagasezerana ko azamugira umugore  byemewe n’amategeko ariko yayirangiza akanga ko bakora ubukwe, akanamwanga.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 1 , uyu mukobwa avuga ko yakundanye na Uwizeyimana Jean Claude kuva bombi niga mu mwashuri abanza, nyuma umusore akomeza kwiga Kaminuza umukobwa we aboneza iy’ubushabitsi, ariho yakuye amafaranga yo kurihira uwo musore.

Mizero Rosine yagize ati “Namuhaye ibirenze umutima, twakundanye tukiri abana. Namuhiriye kaminuza nkoresha amafaranga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane na mirongo itandatu.”

Inkuru ya Radio 1 ikomeza ivuga ko uyu mukobwa avuga ko we icyo yifuza ari ugusubizwa amafaranga ye kuko ibyo yari yarasezeranyijwe atigeze abihabwa.

Mizero Rosine uvuga ko yanafashije Uwizeyimana Jean Claude wigisha amashuri abanza kugura inzu bagombaga kubanamo anavuga ko babyaranye abana babiri ndetse akaba asaba ko uwo musore yubahiriza inshingano zo kurera abo bana babyaranye.

Uwizeyimana Jean Claude ushinjwa ubuhemu yabwiye Radio 1 ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma ko Kandi ikirego kiri mu butabera, ikiza ari ugutegereza umwanzuro w’ubutabera.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Nyange, Niyireba Thomas yemeza ko Mizero Rosine yagejeje ikibazo ku Murenge ariko umusore akamwihakana avuga ko amafaranga yo kwishyura kaminuza yayahawe ku nguzanyo muri banki. 

Niyireba avuga ko uwo mukobwa ubuyobozi bwamugiriye inama yo gutanga ikirego mu butabera. Uyu muyobozi avuga Uwizeyimana icyo yemera ko bumvikanyeho ari ukubyarana umwana.

Mizero Rosine w’imyaka 28 y’amavuko ashinja umusore ubuhemu burimo kumuriganya miliyoni 3 Rwf.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles