Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, haravugwa inkuru y’umwana muto wagarutse ubuzima nyuma y’uko abaganga bari bemeje ko yapfuye.
Ibi byabaye mu kwezi kwa Kabiri, ubwo umwana muto witwa Sofia Lorenzi ufite amezi 19 , yajyanwaga ku bitaro nyuma yo kurohama mu bwongero wageraranya na pisine.
Sofia Lorenzi yajyanywe kwa Muganga , maze abaganga bemeza ko yapfuye ariko ibitangaza biza kuboneka nka bimwe byabaye kuri ‘ Lazaro’ uvugwa muri Bibiriya.
Nyuma y’iminota 18 , abaganga bemeje ko Sofia Lorenzi yitabye Imana. Imuranga yaje kubona Sofia Lorenzi ari guhumeka bisanzwe.
Ababyeyi ba Sofia Lorenzi barikumwe n’umwana wabo
None ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 19, uyu mwana yasezerewe mu Bitaro bya Sacramento biherereye muri Leta ya California ndetse umuryango we ukaba wiringiye ko azakira mu buryo bwuzuye.