Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Niger: Abahiritse ubutegetsi bwa Bazoum bashyizeho Guverinoma nshya

Spread the love

Agatsiko ka Gisirikare muri Niger gaherutse gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum, kashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’Abaminisitiri 21.

Kuri uyu wa Kane tariki 10 2023 nibwo Mahamane Roufai Laouali, ufatwa nk’Umunyamabanga Mukuru wa Leta nshya, anyuze kuri Televisiyo y’Igihugu yatangaje abagize Guverinoma nshya yashyizweho nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye ku itariki 26 Nyakanga.

Guverinoma yashyizweho iyobowe na Ali Mahaman Lamine Zeine nka Minisitiri w’Intebe, uyu Mugabo w’imyaka 58 y’amavuko asanzwe ari Umusivili , akaba yarigeze kuba Minisitiri w’Imari ku ngoma ya Perezida Mamadou Tandja. Mu gatsiko k’abasirikare bahiritse ubutegetsi Abasirikare bamwe n’abamwe bahawe kuyobora Minisiteri zirimo iy’umutekano, iy’ubutegetsi bw’igihugu, iy’urubyiruko na siporo, iy’ubuzima, iyo gutwara abantu n’ibidukikije.

Ikihariye muri iyi Guverinoma n’uko nta muntu wo mu ishyaka PNDS rya Perezida Bazoum wagiyemo.

Ali Mahaman Lamine Zeine ni we Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’inzubacyuho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles