Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Niger: Perezida wahiritswe ku butegetsi ari kugaburirwa umuceri gusa

Spread the love

Mohamed Bazoum wari Perezida wa Niger nyuma agahirikwa ku butegetsi n’abasirikare bamurindaga, ubu ari kugaburirwa umuceri gusa.

Ku itariki 26 Nyakanga 2023 nibwo Agatsiko oa Gisirikare muri Niger katangaje ko kahiritse ubutegetsi uwari Perezida Mohamed Bazoum. Kuva icyo gihe igihugu cyahise cyiyoborwa n’itsinda ry’abasirikare riyobowe na Gen. Tchiani Abdourahmane, ndetse ku mutsi wejo hashize bashyizeho Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe Mahaman Lamine Zeine.

Amakuru dukesha ikinyamakuru African news aravuga ko ubuzima bwa Perezida Mohamed Bazouma butameze beza kuko ubu aho afungiwe mu rugo rwe ruhereye mu murwa Mukuru Niamey, nta bindi buryo asigaranye uretse umuceri gusa. Abafunze Bazouma kandi bamubujije gukoresha Telefone ngo abe yabasha guhamagara.

Umuryango w’Ubukungu w’Ibuhugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, ECOWAS, umaze igihe usaba abahiritae ubutegetsi kubusubiza mu biganza Bazouma cyangwa hakazifashishwa imbaraga za Gisirikare dore ko n’ingabo zamaze gutegurwa.

Mahaman Lamine Zeine washyizweho nka Minisitiri w’Intebe mushya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles