Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Niger: U Bufaransa bwanze ko Ambasaderi ava mu gihugu nubwo yirukanwe

Spread the love

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko Ambasaderi wabo muri Niger atazava mu gihugu nubwo yirukanwe n’abayoboye igihugu.

Kuwa Gatanu ku itariki 25 Kanama 2023, nibwo Agatsiko ka Gisirikare kayoboye Niger nyuma yo guhirika ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum, kahaye Ambasaderi w’u Bufaransa, Sylvain Itte, amasaha 48 ngo abe yavuye mu gihugu nta yandi mananiza.

Kuva icyo gihe na nubu Abadipolomate b’u Bufaransa baracyari mu gihugu kandi iminsi ibiri yahawe yararangiye.

Mu nama ngari yabaye mu murwa mukuru Paris igahuza Perezida w’u Bufaransa n’Ambasaderi batandukanye, Perezida Macron yavuze ko Abadipolomate babo bakomeje guhura n’ibibazo bitandukanye mu mezi ashize harimo abari muri Sudan none ubu abari mu bibazo ni abo muri Niger.

Gusa Perezida Macron avuga ko atewe ishema nabo kuko bakomeza inshingano zabo mu bihe by’ibibazo.

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger Sylvain Itte yanze guhura n’abasirikare batembagaje ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum bituma abasirikare bamurakarira bamuha amasaha 48 ngo abe yavuye mu gihugu, abaturage ba Niger nabo bakomeje imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Bufaransa i Niamey.

Sylvain Itte Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger yirukanwe n’abayoboye igihugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles