Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Nigeria: Inzoga zamaze abantu zibica

Spread the love

Muri Leta ya Ogun ho muri Nigeria, abarenga 11 bamaze kwicwa n’inzoga z’inkorano, mu gihe abandi benshi barembeye mu bitaro.

Ni kenshi ubuyobozi mu bihugu bitandukanye, bushishikariza abaturage kunywa ibinyobwa bifite icyemezo cy’ubuziranenge, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.

Nigeria nayo, ni kimwe mu bihugu bifite inganda zikora ibinyobwa ndetse bikagurishwa mu baturage nta burenganzira.

Hagati ya tariki 18 na 20, mu mujyi wa Ijebu Ode, muri Leta ya Ogun ho muri Nigeria, abantu bagera ku munani bahitanwe n’inzoga z’inkorano abandi barenga 11, bajyanwa mu bitaro.

Umujyanama wa Guverineri(Governor) mu bijyanye n’ubuzima akaba yemeje ko abantu barenga 11, barembeye mu mavuriro atandukanye kubera kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

Uyu mujyana yakomeje avuga ko minisiteri y’ubuzima hamwe n’izindi nzego zibishinzwe batangiye gukora iperereza ku nkomoko y’icyo kinyobwa.

Akaba yasabye abaturage kwitondera inzoga z’inkorano hamwe n’ibindi bicuruzwa byose, bidafite icyemezo cy’ubuziranenge gitangwa na NAFDAC ifite mu inshingano ibijyanye n’ubuziranenge mu gihugu cya Nigeria.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles