Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

“Ntabwo wakwibohora usabiriza” Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Spread the love

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yavuze ko kwibohora nyako ari ukwibohora ubukene kuko ntawavuga ko yibohoye kandi asabiriza ibyo kurya.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Nyakanga 2023 u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora. Ni ibirori byabereye mu midugudu y’Igihugu yose, ku rwego rw’igihugu bibera mu Karere ka Rubavu.

Dr Edouard Ngirente wari umushyitsi mukuru yafashe mu mugongo abaturage ba Rubavu bagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye igihugu cyane cyane Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru muri Gicurasi uyu mwaka, bigahitana ubuzima bw’abarenga 130.

Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko umunsi wo Kwibohora ugomba gusiga abanyarwanda baharanira iterambere, bizihiza ibyo igihugu cyagezeho mu iterambere ko kandi ntawavuga ko yibohoye mu gihe agisabiriza.

Minisitiri w’Intebe Ati “Ntabwo wakwibohora usabiriza, kwibohora harimo urugendo rwo kugenda twigira nk’igihugu. Ni yo mpamvu buri mwaka umunsi nk’uyu duteranira hamwe tukizihiza ibyo igihugu cyacu cyagezeho mu kwiteza imbere.”

Minisitiri w’Intebe kandi yasabye abaturage kuzafata neza ibikorwaremezo bubakiwe kuko ari impano y’umukuru w’Igihugu, asaba abaturage kuzatagurisha inzu bubakiwe cyangwa ngo bayasenye.

Ati “Mboneyeho gusaba abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero gufata neza iyi mpano y’Umukuru w’Igihugu amazu duhabwa tukayafata neza ntituyagurishe kandi ntituyasenye ahubwo akatubeshaho neza n’imiryango yacu”.

Aha umunsi wo Kwibohora wabereye ku rwego rw’igihugu hatashywe umudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero watujwemo imiryango 142 yiganjemo abatishoboye babaga mu manegeka ndetse n’abandi batari bafite aho baba.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo bubakiwe kuko ari impano y’Umukuru w’Igihugu.

Dr Edouard Ngirente arikumwe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles