Montevideo Maru , ni ubwato bwari ub’igisikare cy’u Buyapani mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi yose. Ubu bwato bwari bwararohanye butwaye imfungwa z’intambara zirenga 1,060, bwaje kuboneka nyuma y ‘imyaka 81.
Montevideo Maru ubwato bwarohamiyemo abarenga 1,060
Montevideo Maru bwari ubwato bwakoreshwaga n’u Buyapani, mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi yose bwaje kurohama ku itariki 1 Nyakanga 1942. Ubwo nwato bwari butwaye abantu baturuka mu bihugu 16, harimo abanya-Australia 850.
Inyanja yarozwe imyaka myinshi babushakisha ariko barabubura. Kuri ubu ubu bwato bwabonetse mu nyanja y’u Bushinwa bw’Amajepfo( South China Sea). Ubu bwato bwabonetse ku birwa bya Luzon , metero 4,000 munsi y’inyanjya nk’uko byatangajwe na Bwana Richard Marles, Minisiteri w’Intebe wungirije wa Australia, abinjujije kuri Twitter.