Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Pakistan: Igisasu cyahitanye abarenga 50

Spread the love

Iturika ry’igisasu mu Majyepfo ya Pakistan mu gace ka Balochistan ryahitanye abantu bagera kuri 50 abandi 50 barakomereka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023 Polisi ya Pakistan mu gace ka Balochistan yatangaje ko haturikiye gisasu ku musigiti ubwo abayoboke b’Idini ya Isilamu bari baramukiye mu isengesho ryo kwizihiza ivuka ry’unuhanuzi Muhammad.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace Abdul Khaliq Sheikhmuri yemereye ikinyamakuru BBC ko iryo turika ari igitero cy’Ubwiyahuzi n’iterabwoba nubwo nta mutwe wari wacyigamba.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan muri icyi gihe Anwar-ul-Haq Kakar yavuze ko yababajwe n’iryo turika ndetse anihanganisha ababuriye ababo muri icyo gitero.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byanditse biti ” Minisitiri w’Intebe ababajwe ndetse anihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri iryo turika… Minisitiri w’Intebe arasabira abapfuye ndetse no kwihangana kw’imiryango.”

Inzego z’ubutabazi ziri gufasha abakomeretse.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles