Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Papa Francis agiye kubagwa

Spread the love

Papa Francis, Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gaturika ku Isi , agiye kubagwa mu nda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu bitaro bya Gemelli bihereye i Rome.

Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, yavuze ko Papa arwaye indwara yitwa ‘hernia’ “ituma agaragaza ibimenyetso byo kubabara.

Papa Francis ufite imyaka 86 y’amavuko , kuri ubu akomeje kugira ibibazo bitandukanye by’ubuzima kuburyo asigaye agendera mu kagare cyangwa agakorshaa inkoni kubera ubumuga bwo mu ivi.

Umuvugizi wa Vatican, yavuze ko mu masaha ya nyuma ya saa Sita, uyu munsi aribwo Papa azakubwaga mu nda.

Yongeyeho ko Papa agomba kuguma ku bitaro iminsi runaka kugira ngo akomeza yitwabweho neza ndetse abaganganga bamufashe no gukira. 

Muri Werurwe uyu mwaka Papa ,yamaze iminsi itatu mu bitaro kugira ngo avurwe indwara y’ibihaha, yaje mu gihe yagombaga muri uko kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 yaramaze abaye Umushumba Mukuru.

Papa Francis nubwo indwara zitamwiroheye , Vatican ivuga ko akomeje gahunda z’ingendo ze muri Mongolia na Portugal mu kwezi kwa Munani.

Papa Francis, utorohewe n’izabukuru n’uburwayi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles