Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Paul Pogba ashobora guhanishwa kumara imyaka 4 adakina umupira w’amaguru

Spread the love

Umufaransa Paul Pogba ukinira ikipe ya Juventus mu Butaliyani ashobora guhanishwa imyaka 4 adakina umupira w’amaguru mu gihe basanga yarakoresheje imiti yongera imbaraga kandi bitemewe mu bakinnyi ba ruhago.

Ku tariki 20 Kanama 2023, nibwo ikipe ua Juventus yakinaga umukino wa mbere wa Shampiyona n’ikipe ya Udinese, Juventus itsinda ibitego 3-0, nubwo uwo mukino Paul Pogba atabanje mu kibuga, inzego zishinzwe gupima abakinnyi zamutoranyijemo mu bandi bakinnyi ngo ajye gukorerwa izusuma niba adakoresha imiti yongera ingufu.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu Butaliyani birimo Corriere dello Sport na Sportmediaset biratangaza ko mu mubiri wa Paul Pogba basanzemo ibinyabutabire bya ‘Testosterone’ kandi iki kinyabutabire kitemewe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru.

Ibi binyamakuru bikomeza bitangaza ko Paul Pogba ahamwe n’icyo cyaha cyo gukoresha imiti yongera imbaraga yahanishwa kumara igihe kingana n’imyaka 2-4 adakina umupira w’amaguru kuko yaba yararenze  ku mategeko agenga Serie A by’umwihariko mu ngingo yayo ya 2.1 na 2.2 avuga imiti n’ibinyabutabire bitemewe gufatwa n’abakinnyi.

Paul Pogba ukomeje kudahirwa n’umupira w’amaguru nyuma yo kuva muri Manchester United.

Pogba aramutse ahamwe n’icyo cyaha ashobora guhanishwa imyaka 4 adakina umupira w’amaguru.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles