Friday, July 26, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Perezida Biden ntakigiye muri Australia

Spread the love

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Joe Biden ntakigendereye Australia nk’uko byari byitezwe ko azahaza yitabiriye inama ya ‘Quad’ ihuza ibihugu byishyizehamwe ngo bihangane n’izamuka ry’Ubushinwa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru 9news aravuga ko , Minisiteri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese yatangaje ko Perezida Joe Biden atakije muri Australia ko ahubwo inama ya ‘Quad’ yasubiswe.

Inama ya Quad 2023 ntikibaye

Minisiteri w’Intebe, Antony Albanese yatangaje ko inama itazaba ariko azahurira n’abayobozi barimo Perezida Biden, Minisiteri w’Intebe w’u Bayapani, Fumio Kishida na Minisiteri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, mu nama ya G7 mu Buyapani.

Minisiteri w’Intebe Anthony Albanese yatangaje ko Perezida Biden na Kishida batazaza muri Australia ariko Minisiteri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi we azaza i Sydney mu biganiro bya babiri.

Perezida Joe Biden wari utegejwe mba mbere muri Australia

Karine Jean-Pierre, umuvugizi w’Ubiro bya Perezida wa Amerika, White House, yavuze ko Perezida Biden azava mu Buyapani agahita agaruka mu gihugu ku Cyumweru. Ko bafashe umwanzuro wo gusubika urugendo rwe rwo muri Australia na Papua New Guinea.

Jean-Pierre akomeza avuga ko inama ya Quad izahora ari ingenzi ariko ko bidakunze ko ajyayo ariko ko azatumira Minisiteri w’Intebe wa Australia mu ruzinduko rw’akazi.

White House yatangaje ko Perezida Biden yasubitse urwo rugendo ndetse n’urwo yari kugirira muri Papua New Guinea kubera azitabira imirimo y’Inteko yiga ku kibazo cy’inguzanyo mu gihugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles