Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Perezida Joe Biden yitabiriye imyigaragambyo

Spread the love

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yabditse amateka yo kuba ariwe mu Perezida wa mbere w’icyo gihugu witabiriye ibikorwa by’imyigaragambyo ari mu nshingano nk’umukuru w’igihugu.

Ku munsi wejo tariki 26 Nzeri 2023, nibwo muri Leta ya Michigan haberaga imyigaragambyo y’abakozi bakora mu nganda zikora imodoka basaba ko umushahara wabo wakwiyongera.

Muri iyo myigaragambyo niho Perezida Joe Biden yatunguranye agaragagara yifatanyije n’abo bakozi.

Ni mu ngendo Joe Biden yarangiye gukora muri Leta zitandukanye za Amerika aho ari mu bikorwa byo kwiyamamaza ategura amatora azaba mu mwaka utaha wa 2024.

Iki gikorwa Perezida Biden yakoze, impunguke nyinshi zagifashe nko kwiba umugono Donald Trump nawe uri busure ako gace kuri uyu wa Gatatu.

Perezida Joe Biden witabiriye imyigaragambyo yateguwe n’abakozi bo mu nganda zikora imodoka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles