Tuesday, October 22, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Perth: Ikintu kidasanzwe cyagaragaye ku nkombe y’inyanja _ AMAFOTO

Spread the love

Mu Burengerazuba bwa Australia mu Mujyi wa Perth habonetse ikintu kidasanzwe ku nkombe y’inyanja.

Kuwa Gatandatu nibwo ku nyanja iherereye mu Burengerazuba bwa Australia, mu mujyi wa Perth habonetse ikintu kitaramenyekana gifite igice cyo hejuru gisa icyatsi.

Amakuru dukesha 9news aravuga ko abaturage babanje gukekeka ari igisigazwa cy’indege ya Boeing 777 MH370, yarohamye mu nyanja mu mwaka wa 2014.

Nyuma inzego z’umutekano zatangaje ko zitahamya ko icyo kintu cyabonetse ari igisigazwa cy’iyo ndege imaze imyaka irenga 9 irohamye mu nyanja.

Inzobere mu bijyanye n’ingendo z’indege, Geoffrey Thomas, yavuze ko icyo kintu cyabonetse ntaho gihuriye n’indege ya Boeing 777.

Thomas yagize ati ” Si igice na kimwe cya Boeing 777, mu by’ukuri MH370 yabuze mu myaka 9.5 ishize, ntabwo yaba igaragara gutya.”

” Tugendeye ku ngano yacyo , Ishusho yacyo bigaragara ko icyo twabonye ari ikintu gishya”.

Polisi isaba abaturage kujya kure y’icyo kintu mu gihe inzego zigikora iperereza ngo hamenyekane icyo ari cyo.

Ikintu kidasanzwe cyagaragaye ku nkombe y’inyanja mu gace ka Perth.

Habanje gukekwa ko ari igisigazwa cya Boeing 777 yarohamye mu nyanja.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles