Ubuyobozi bwa Leta ya Queensland muri Australia bwatangaje ko buteganya gufata ibikorwa byari byarahariwe akato ku barwayi b’icyorezo cya COVID-19 birimo amazu bigiye guhindurwa inzu zahariwe abatagira aho baba nyuma y’uko ikibazo cy’amazu gikomeje kuba ingorabahizi.
Inzu 500 ziherereye ahitwa Pinkenba hafi ya Brisbane zari zarubatswe mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyarugarije ako gace , ariko ubu zikaba zisigariye aho mu gihe icyorezo cyacishije make.
Amacumbi agiye guhindurwa icumbi ry’abatagira aho baba
Bwana Adrian Schrinner, Meya wa Bisbane yavuze ko hateganywa ingengo y’imari ingana na Miliyoni Imwe y’Amadorali y’Amerika , kugira ngo hasanwe inzu zizifashishwa mu gucumbikira abatagira aho kurara.
Meya Schrinner yatangaje ko ayo mafaranga azashyira igitutu ku nzego za Leta zikamenya ko hakenewe ubufasha mu gushakira icumbi abatagira aho baba.