Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Queensland: Amashimwe ni yose ku mugore wabyaye abana batanu abifashijwemo na Facebook

Spread the love

Brooke Withington , umugore w’imyaka 28 y’amavuko utuye muri Australia,Leta ya Queensland, arashimira urubuga rwa Facebook rwamufashije kubona abagiraneza bamuhaye intanga akibaruka abana 5 kandi bitamusabye kuryamana n’abagabo.

Ikinyamakuru news.Com.au dukesha iyi nkuru cyatangaje ko kiganira n’uyu mugore yavuze ko kuva ku bwana bwe yahoraga yifuza kuzabyara abana benshi.

Broke yaje kujya kuri Facebook ajya muri Group ya Orthodox aho yahuriye n’umugiraneza akamuha intaga ze bataryamanye , bikaba byaramufashije kugira umuryango w’abana batanu nk’uko yahoze abyifuza.

Brooke Withington wabyaye abana batanu kubera guhabwa intaga n’abagiraneza

Ygize ati “Nagiye muri Group kuri Facebook hanyuma mbona umuntu wo kumpa intanga ze. Nakodesheje icyumba cya hotel haba ngewe n’uwo twari twavuganye ko ampa intanga ze hanyuma akoresha uburyo bwe bwose hanyuma arasohora ampa intanga ze”.

Kugeza ubu Withington afite abana batanu, harimo Edward w’imyaka umunani, Gilbert w’imyaka itandatu , Odette w’imyaka ine, Mabel w’amezi ane ndetse na Nora ufite umwaka umwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles