Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Queensland: Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyatumbagiye ku kigero kitari cyarabayeho

Spread the love

Igiciro cy’ibikomoka kuru Peteroli muri Leta ya Queensland mu mujyi wa Brisbane cyazamutse mu kigero kitari cyarabayeho.

Ibikomoka kuri Peteroli bikomeje gihe da ku isoko ahandi bikabura kubera impamvu zitandukanye zirimo n’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine imaze umwaka n’amezi 8 irwanwa.

Muri Australia by’umwihariko muri Leta ya Queensland ibiciro byariyongereye bigeze kuri uyu wa Gatatu ho birazamuka cyane.

Igiciro cya litiro ya Lisansi kuri uyu wa Gatatu ni amadorali 2.37 kuri litiro ivuye ku madorali 2.29.

Mark McKenzie, uyobora Sendeka z’abacuruza ibikomoka kuri Peteroli yavuze ko bemera ko ibiciro byiyongeye kubera intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Bwana Mark McKenzie, yavuze ko hari sitasiyo za Peteroli nkeya muri Brisbane zitarongera ibiciro bityo abantu bakabaye bazigana muri ibi bihe, gusa akavuga ko bitazaramba bityo abantu bakwiriye kwitegura.

Inzobere mu bukungu zigira inama abatwara moto kugura Lisansi kare kugira ngo bayibike ibiciro bitariyongera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles