Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Queensland: Inkongi y’umuriro ikomeje kwibasira amashyamba

Spread the love

Urwego rushinzwe kurwanya inkongi y’umuriro no gukumira Ibiza muri Australia muri Leta ya Queensland rufatanyije n’Urwego rushinzwe Iteganyagihe batangaje ko inkongi y’umuriro ikomeje kwibasira amashyamba mu myaka itanu ishize.

Urwego rushinzwe Iteganyagihe muri Leta ya Queensland ruratangaza ko kuva muri 2018, mu bice by’mashyamba ya Queensland inkongi z’umuriro zakomeje kwiyongera kubera ubushyuhe bwinshi buba buri kuri Degere Selesiyus 38 C° ndetse n’umuyaga mwinshi byakwiyongeraho kubura kw’imvura bigatuma ibyatsi byumagara.

Weather Zone itangazo ko agace k’Amajyepfo ya Queensland ariko kibasiwe cyane kubera n’inkuba n’imirabyo byiganjeyo ku buryo mu myaka itanu ishize hakubise inkuba zigera kuri 941 zikomeye.

Urwego rushinzwe kurwanya inkongi y’umuriro muri Australia mu Kwezi kwa Munani rwari rwatanze umuburo ko uduce twa Queensland, Victoria na New South Wales tuzibasirwa n’ubushyuhe mu gihe cy’Urugaryi, ibi bishobora gutera inkongi z’umuriro.

Inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira amashyamba ya Queensland.

Ikarita igaragaza uduce twibasiwe n’ubushyuhe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles