Muri Australia muri Leta ya Queensland inzego z’ubuzima n’iz’umutekano zatangije iperereza ku rupfu rw’amayobera rw’umwana w’amezi 20 wapfuye hashize iminsi mike avuye mu Bitaro bya Beaudesert.
Ku tariki 05 Kanama 2023 ahagana saa Mbiri z’ijoro nibwo madamu Toni Winchole yajyanye kwa muganga umwana we w’amezi 20 witwaga Lola.
Mama wa Lola avuga ko umwana we yamujyanye kwa muganga afite ibibazo by’ubuhumekero kuko yahumekaga itsigane bitari bisanzwe biriho, uyu mubyeyi avuga ko abaganga bamuhaye imiti ya Panadol na ondansetron.
Toni avuga ko babarekuye bagataha ariko mu gitondo bagasanga umwana wabo ari mu buriri yapfuye , bagahamagara ku bitaro bya Lola bakabura ubitaba.
Iyi nkuru yababaje abantu benshi butumwa basaba ko hatangizwa iperereza ngo hamenyekane icyateye rw’umwana.
Shannon Fentiman, Minisitiri w’Ubuzima muri Queensland yavuE ko yababajwe n’urupfu rw’umwana ndetse yohereza ubutumwa bwo gufata mu mugongo Umuryango.
” Umutima wange washenguwe n’urupfu rwa Lola…, natanze igitekerezo ko inzego z’ubuzima zakwita kuri iki kibazo , tukazategereza ikizaba mu isuzuma rizakorwa, kugira ngo tumenye ikizakurikiraho niba ari ngombwa”. Ubutumwa bwa Minisitiri Shannon Fentiman.
Ababyeyi ba Lola wapfuye ku mezi 20.