Friday, May 24, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Queensland: Umugore yapfiriye mu mpanuka abandi barakomereka

Spread the love

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 41 y’amavuko yapfiriye mu mpanuka yabaye ku munsi wejo hashize ku mugoroba mu gace ka Gympie.

Polisi ya Queensland yatangaje ko ku munsi wejo ahagana saa 03:45 z’umugoroba, ku muhanda wa ‘ Bruce High Way’ habereye igongana ry’imodoka ebyiri imwe yo mu bwoko bwa MG ndetse n’indi yo mu bwoko bwa Ford Ranger.

Polisi yatangaje ko , umugore w’imyaka 41 wari utwaye MG yahise yitaba Imana. mu gihe umukobwa muto wari wicaye muri iyo modoka yagize ibikomere byoroheje akajyanwa mu bitaro bya Gympie.

Umugabo w’imyaka 76 wari utwaye imodoka ya Ranger yajyanywe mu bitaro bya Gympie , mu gihe umugenzi w’imyaka 72 yajyanywe ku bitaro bya Sunshine Coast University afite ibikomere mu gatuza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles