Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Queensland: Umwana w’imyaka 11 yishwe n’ibicurane

Spread the love

Mu gihugu cya Australia muri Leta ya Queensland, Umwana w’imyaka 11 yishwe n’ibicurane byo mu bwoko bwa B aba abaye uwa kabiri byishe mu cyumweru kimwe.

Emma Schwab, w’imyaka 11 y’amavuko waturukaga mu gace ka Noosa Sunshine Coast, yapfuye kuwa Gatatu nyuma yaa Saa Sita nyuma yo gusuzumwa ibicurane byo mu bwoko bwa B.

Umuvugizi w’Ibitaro bya Sunshine Coast University Hospital yavuze ko Emma yitabye imana azize ibicurane ndetse asaba umuryango we kwihangana.

Emma Schwarb yabaye umwana wa kabiri byemejwe ko yishwe n’ibicurane mu cyumweru kimwe nyuma y’uko muri New South Wales umwana w’imyaka 16 wigaga mu mashuri y’isumbuye yishwe nabyo.

Inzego z’ubuzima zikomeza ababyeyi kubuza abana kujya mu bukonje ndetse ko bagomba no kubakingiza ibicurane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles