Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Rayon Sports yatumiye ikipe yo hanze y’u Rwanda

Spread the love

Ikipe ya Rayon Sports ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yanditse ibaruwa itumira ikipe ya Vital’o FC y’i Burundi mu mukino wa gicuti.

Mu gihe habura igihe kingana hafi ukwezi ngo umwaka w’imikino mu Rwanda wa 2023-2024 utangire dore ko imuzatangira ku itariki 12 Kanama 2023,hakinwa umukino wa Super Cup hagati ya Rayon Sports na APR FC.

Ikipe ya Rayon Sports iteganya gutangira imyitozo ku itariki 10 Nyakanga, yamaze kwandika ibaruwa itumira ikipe ya Vital’o FC y’i Burundi.

Mu ibaruwa Rayon Sports yandikiye Vital’o yaraye inatwaye Igikombe kitiriwe uwahoze ari Perezida w’u Burundi Nkurunziza, itsinze Flambeau du Centre, Rayon isaba Vital’o FC ko yazaza bagakina umukino wa gicuti ku itariki 29 Nyakanga 2023 ukagera kuri Kigali Pelé Stadium saa Kenda z’umugoroba.

Rayon Sports kandi iherutse gutangaza ko umunsi wa Rayon Day ‘ Umunsi w’Igikundiro uzaba ku itariki 05 Kanama, kahazamurikwa abakinnyi, abatoza n’abaterankunga ba Rayon.

Ibaruwa ya Rayon Sports isaba Vital’o FC kuzaza bagakina umukino wa gicuti.

Vital’o FC yaraye yegukanye igikombe cyitiriwe Perezida Nkurunziza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles