Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Real Madrid yananiwe kurinda impamba y’urugendo rugana kuri Etihad Stadium

Spread the love

Real Madrid yanganyije na Manchester City igitego 1-1 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza muri UEFA Champions League, waberaga kuri Estadio Santiago Bernabéu mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Gicurasi 2023.

Ni umukino Real Madrid nk’ikipe yari mu rugo inabitse igikombe cy’ubushize yashakaga gutsinda cyane, ibyari gutuma yiyongerera amahirwe yo kuzitwara neza mu mukino wo kwishyura.

Igitego cya Vinícius Junior cyabonetse ku munota wa 36 ku kazi gakomeye kari gakozwe na Eduardo Camavinga cyatanze ibyishimo i Madrid, n’ubwo bitarangiranye n’umukino ubwo Kevin De Bruyne yaburizagamo igitego cya Vinícius ku munota wa 67 nyuma yo guhabwa umupira mwiza na kapiteni Ilkay Gündogan.

Real Madrid yagerageje uburyo bwinshi bukomeye n’ubwo Manchester City ari yo yihariye umupira cyane. Muri rusange Carlo Ancelotti wa Real yasimbuje abakinnyi incuro 3, mu gihe Pep Guardiola utoza Manchester City we nta mpinduka n’imwe yakoze mu minota yose y’umukino.

Umukino wo kwishyura ari na wo uzagena uzakina umukino wa nyuma n’ikipe izabava hagati ya AC Milan na Inter Milan, uteganyije kubera kuri Etihad Stadium mu Bwongereza ku wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023.

Vinícius Júnior ni we wafunguye amazamu

Kevin De Bruyne yishyuriye Man City 

Haaland na Vinícius ni bamwe mu bakinnyi bayoboye ikiragano gishya cya ruhago 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles