Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Rick Ross yaguze isaha ya zahabu ya mbere ihenze ku isi

Spread the love

Umuhanzi Rick Ross yaguze isaha ya zahabu ihenze cyane, aho yamutwaye agera kuri miliyoni 20 z’amadorali y’Amerika nkuko yabitangaje.

William Leonards Roberts ||, azwi ku izina rya Rick Ross cyangwa se Rich forever, ni umuraperi wumunya-Amerika watangiye ubuhanzi ahagana mu mwaka 2000.

Rick Ross afite umutungo ubarirwa hagati ya miliyoni 45 na 60 z’amadorali yamanya-Amerika, azwiho kuba mubuzima buhenze cyane nkuko akunda kubyerekana ku mbuga nkoranya mbaga ze.

Uyu munsi ku ya 11 Nyakanga 2023, nibwo abinyujuje ahajya ubutumwa bumara umunsi umwe ku rubuga rwe rwa Instagram ( Instagram story) yasangije abamukurikira isaha ihenze yazahabu yaguze.

Ubwo ya yerekanaga Rick Ross akaba yavuze ko ari isaha ihenze cyane aho yamutwaye agera kuri miliyoni 20 zose z’amadorali y’Amerika.

Ndetse yongeyeho ko iyi Saha kugirango ikorwe, byafashe igihe kigera ku myaka ine kugirango habashe gukusanywa zahabu zitatse isaha ye.

Iyi saha ya Rick Ross ikaba yarakozwe n’inzu izobereye mu gukora imikufe( Jewelry) yo mu gihugu cya Amerika.

Rick Ross iyi siyo saha yambere aguriye muri Jacob and co, kuko no mu mwaka wa 2022 yahaguriye isaha ya miliyoni hafi ebyiri.

Iyi nzu imaze kuba ubukombe mu gukora imikufe ihenze hamwe n’amasaha, ikaba yarashinzwe n’umugabo witwa Jacob Arabo ndetse akaba yarashinze iyi nzu mu mwaka wa 1986.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles