Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Rurangiranwa muri Sinema Michael Gambon yapfuye

Spread the love

Rurangiranwa muri Sinema ya Amerika n’u Burayi , Sir Michael Gambon yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko.

Umwongereza akaba umunyabigwi mu mwuga wo gukina Filime yitabye Imana azize uburwayi bw’ibihaha nk’uko Umuryango we wabitangaje.

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, Umuryango wa Sir Michael Gambon watangaje ko uyu musaza wari ufite imyaka 82 y’amavuko yitabye Imana aho yari amaze iminsi arwaye.

Mu itangazo Umuryango we washyize hanze wavuze ko Sir Mincheal Gambon yitabye Imana Ari kwa muganga arikumwe n’umugore we Anne ndetse n’umuhungu we Fergus.

Umuryango wa Michelle Gambon wagize uti ” Dushenguwe no kubika urupfu rwa Sir Michael Gambon. Umugabo akaba n’umubyeyi wari ukunzwe. Micheal yitabye Imana aho yari mu bitaro arikumwe n’umugore we Anne n’umuhungu we Fergus.”

Sir Michael Gambon yamaze imyaka irenga 50 akina Firime gusa yamenyekanye muri y’ururuherekane Harry Potter yakinyemo muri Serie zigera ku munani kuva muri 2004.

Sir Michael Gambon wamamaye muri Firime y’ururuherekane Harry Potter yitabye Imana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles