Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Simi yavuze ko yatangiye kwandikirwa na Adekunle Gold kuva kera batarakundana

Spread the love

Umuhanzi kazi wo mu gihugu cya Nigeria Simi yavuzeko kuva na kera umugabo we Adekunle Gold yarasanzwe amwandikira kuri Facebook nubwo babaga bataratangira gukundana.

Icyamamare mu njyana ya Afrobeats Simisola Kosoko usanzwe uzwi nka Simi, yavuzeko mbere yuko atangira gukundana n’umuhanzi Adekunle Almoruf Kosoko wamenyekanye nka Adekunle Gold cyangwa se AG Baby, ngo uyu mugabo yari asanzwe amwandikira kuri Facebook.

Ibi Simi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio yo mu gihugu cy’iwabo cya Nigeria yitwa The Beat 99.9 FM.

Yagize ati ” mu indirimbo zo guhimbaza imana nari tsanzwe nzi cyane, kandi we [ Adekunle Gold ] yari asanzwe yarumvishe alubumu yanjye muri icyo gihe. yagiye atsanga kuri Facebook ndetse akanyandikira. ariko sinari narigeze mbona izo message ze, kugeza igihe twatangiriye gukundana.

akomeza agira ati ” ntago nibuka neza ukuntu twongeye guhura. gusa nari mfite igitaramo i Bogobilri nuko akizamo. Icyo gihe yari ananutse yambaye agapira kumweru ndetse n’ipantaro( Jeans). yaje kureba igitaramo cyanjye, nuko duhuye arambwira ngo ni umufana wanjye, nanjye ndikiriza uti yego.

Umuhanzi Simi ndetse n’umugabo we Adekunle Gold bemeranyije kubana mu mwaka wa 2019, nyuma y’imyaka igera kuri itanu ibi byamamare byari bimaze biri mu munyenga w’urukundo.

Simi w’imyaka 35 kugeza ubu amaze imyaka ikabakaba icyenda arikumwe n’umukunzi we Adekunle Gold ndetse bakaba barabyaranye umwana w’umukobwa bise Adejare Kosoko.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles