Abagore bo mu bice by’icyaro byo muri Afurika batagize amahirwe yo kwiga amashuri asanzwe ngo babenye gusoma no kwandika bahuguwe mu ikoranabuhanga ry’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ubu bakaba bafasha kugeza umuriro w’amashanyarazi mu ngo zirenga 75.000 ku isi.
Aba bagore, barimo ababyeyi n’abakecuru, bahuguwe binyuze muri gahunda yitwa Solar Mamas, yashyizweho n’umuryango wo mu Buhinde witwa Barefoot College. Iyi gahunda igamije guha abagore bo mu cyaro ubumenyi bw’ikoranabuhanga bubafasha gukemura ibibazo by’amashanyarazi mu miryango yabo.
Mu mahugurwa amara amezi atandatu, bigishwa guteranya ibikoresho by’amashanyarazi, gushyiraho imirasire y’izuba, kubungabunga bateri no gusana ibikoresho bitanga urumuri. Aya mahugurwa ashingira cyane ku myitozo ngiro aho kwishingikiriza ku masomo yanditse, kugira ngo n’abataramenye gusoma no kwandika babashe kuyakurikirana.
Nyuma yo guhugurwa, abagore basubira mu bihugu byabo bagakoresha ubumenyi bungutse mu gufasha abaturage kubona amashanyarazi no gusana ibikoresho byangiritse. Ibi bituma imidugudu itagomba guhora itegereza abahanga baturutse ahandi kugira ngo ibikoresho by’amashanyarazi bisanwe.
Mu mwaka wa 2012, abagore batandatu bo mu turere twa Mtwara na Lindi muri Tanzania bahuguwe muri iyi gahunda ku bufatanye na UN Women. Bamaze gusubira iwabo, batangiye gushyira amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu ngo zo mu midugudu yabo. Raporo ya UN Women yagaragaje ko ingo 69 zo mu mudugudu wa Chekeleni zari zimaze kubona urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba.
Amakuru yatangajwe na Barefoot College agaragaza ko kugeza ubu uyu muryango umaze guhugura abagore 1.708 baturutse mu bihugu 96, bafasha kugeza amashanyarazi mu ngo zirenga 75.000 ku isi. Iyi gahunda kandi yatanze umusanzu mu kuzigama litiro miliyoni 45 za kerosene zakoreshwaga mu gucana.
Uretse kugeza amashanyarazi mu ngo, iyi gahunda ifasha abagore kugira ubumenyi bubinjiriza amafaranga, kongera uruhare rwabo mu iterambere ry'imiryango no guhindura imyumvire y’uko imirimo y’ikoranabuhanga n’ubwubatsi ikorwa n’abagabo gusa.
Iyi gahunda igaragaza ko kutagira amahirwe yo kwiga amashuri asanzwe bitabuza umuntu kugira ubumenyi ngiro no kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije umuryango
mugari.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.