Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yemeye ko Gadi Eisenkot, umuyobozi w’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ashobora kubanza kuyobora igihugu mu gihe impande zombi zakumvikana ku masezerano yo gusaranganya ubutegetsi. Ibi bibaye mu gihe ibiganiro bigamije gushyiraho Guverinoma y’ubumwe muri Israel bikomeje gufata indi ntera.
Kuri icyi Cyumweru mu gitondo, Netanyahu na Eisenkot bahuye baganira ku buryo bashobora gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’amashyaka atandukanye. Iyi nama yabaye hashize ibyumweru bitatu Perezida wa Israel asabye Eisenkot kugerageza gushaka ubwiganze bwamufasha gushyiraho Guverinoma nshya, nyuma y’amatora atagize uruhande na rumwe ruha amahirwe yo kwishyiriraho ubutegetsi rwonyine.
Ibiganiro byongereye umuvuduko nyuma y’uko Netanyahu atangaje ku wa Gatandatu nijoro ko yemera ko Eisenkot yaba Minisitiri w’Intebe mbere ye, mu masezerano yo guhererekanya ubuyobozi mu gihe kizagenwa n’impande zombi.
Eisenkot amaze igihe anenga Netanyahu, amushinja kutagikwiriye gukomeza kuyobora igihugu ndetse no kuba abangamiye ahazaza ha Israel. Netanyahu na we yakomeje kwamagana igitekerezo cyo gukorana n’amashyaka ayobowe n’Abarabu, nubwo ayo mashyaka yagize intambwe ikomeye mu matora yo ku wa 27 Ukwakira, bikaba bishobora kuyagira abafatanyabikorwa b’ingenzi b’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ishyaka rya Netanyahu, Likud, ni ryo ryabonye amajwi menshi kurusha andi mu matora aheruka. Icyakora, amashyaka y’iburyo n’ayo mu idini rya Kiyahudi rya Orthodoxe asanzwe amushyigikira yananiwe kubona ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Israel, izwi nka Knesset, igizwe n’imyanya 120. Aya mashyaka kandi yabonye imyanya mike ugereranyije n’ihuriro ry’abahanganye na Netanyahu.
Ibyavuye mu matora byatumye yaba Netanyahu na Eisenkot bahura n’imbogamizi mu gushaka uko bashyiraho Guverinoma. Amashyaka ashyigikiye Eisenkot na yo ntarahuza ku cyemezo cyo gukorana n’amashyaka ahagarariye Abarabu cyangwa ay’Abayahudi ba Orthodoxe mu ihuriro rishya ry’ubutegetsi.
Mu biganiro by’amashyaka kandi harimo ibibazo bikomeye byagaragaye mu gihe cy’amatora, birimo kumenya niba Abayahudi ba Orthodoxe bagomba kujya mu gisirikare nk’abandi baturage, ndetse n’ishyirwaho ry’iperereza riyobowe na Leta ku makosa mu rwego rw’umutekano yaranze Israel mbere y’ibitero bya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023.
Israel iracyahanganye n’ingaruka z’ibyo bitero ndetse n’intambara zakurikiyeho, zirimo intambara yo mu Ntara ya Gaza, imirwano yahuje Israel n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran muri Libani, ndetse n’intambara Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangije kuri Iran ku wa 28 Gashyantare.
Ibiganiro hagati ya Netanyahu na Eisenkot bikomeje gukurikirwa n’amaso ya benshi, mu gihe Israel ishaka uburyo bwo kubona Guverinoma ishobora guhuza impande zitandukanye za politiki no guhangana n’ibibazo by’umutekano n’amacakubiri bikomeje kugariza igihugu.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.