U Burusiya bwihanangirije Ukraine buyishinja guteza umutekano muke ukomeje kwaguka mu bice bitandukanye by'isi, nyuma y'ibitero byibasiye amato afitanye isano n'u Burusiya mu gihugu cya Libya no mu nyanja ya Baltic. Moscou yavuze ko ibyo bitero ari ikimenyetso cy'izamuka ry'ibikorwa bishobora gukurura ubundi bushyamirane hagati y'ibihugu.

Ku wa 23 Ugushyingo 2026, Dmitry Peskov, umuvugizi w'ibiro bya Perezida w'u Burusiya, yatangaje ko igihugu cye gihangayikishijwe n'ibitero Ukraine ikomeje kugaba ku mato y'u Burusiya.

Ibi byakurikiye itangazo rya Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, wavuze ko ingabo z'igihugu cye zagabye igitero ku bwato bw'intambara bw'u Burusiya buzwi nka Merkury, bwari buri ku cyambu cya Benghazi mu burasirazuba bwa Libya, bukangirika bikomeye.

Ukraine yanavuze ko yibasiye ubwato bw'imizigo bwa MV Angara, ivuga ko bwakoreshwaga mu gutwara ibikoresho bya gisirikare.

Ikindi gitero cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, ubwo ubwato bw'u Burusiya bwitwa Sparta II bwafatwaga n'inkongi y'umuriro mu nyanja ya Baltic, hafi y'igihugu cya Finland. Abategetsi ba Finland bavuze ko bishoboka ko bwagabweho igitero cya drone.

Dmitry Peskov yavuze ko ibi ari ibintu biteye impungenge kandi bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi mu karere ka Baltic. Yanavuze ko u Burusiya buzafata ingamba zo gusubiza ibyo bitero.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Libya bwo mu burasirazuba bwamaganye ibitero byabereye ku cyambu cya Benghazi, buvuga ko bishobora kuba byahungabanyije ubusugire bw'igihugu. Bwasabye ko Umuryango w'Abibumbye wagira uruhare mu iperereza kuri ibyo byabaye.

Ibi bitero byongeye kugaragaza ko intambara hagati y'u Burusiya na Ukraine ikomeje kugira ingaruka zirenze imipaka y'ibihugu byombi. Impungenge zikomeje kwiyongera ku mutekano wo mu nyanja ya Baltic no mu karere ka Mediterane, mu gihe amahanga akomeje gukurikirana niba ibi bibazo bitazabyara ubundi bushyamirane mpuzamahanga.

A little more informed. A little more connected.