Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sudan bikomeje kudogera: EU mu nzira so guhungisha abenegihugu bayo

Spread the love

Mu gihe imirwano ikomeje kubica bigacika muri Sudan cyane cyane mu murwa mukuru Khartoum. Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi ( European Union E/U) watangaje ko witegura guhungisha abaturage b’ibihugu binyamuryango bakava i Khartoum.

Kuri uyu wa Gatanu, umuyobozi mu muryango w’Ibihugu by’i Burayi yatangaje ko bari kugerageza gukura abasivile bayo muri Khartoum kubera ko bisa nkaho imirwano itazagarara vuba aha. Umuyobozi yagize ati “Turimo kugerageza ibishoboka byose ngo dukuremo abantu bacu.”

Khartoum ikirere cyahindutse umukara

Yavuze ko EU n’ibindi bihugu birindwi bifite ambasade I Khartoum bizakomeza gukurikiranira hafi uko ibintu byifashe n’igihe gikwiye cyo gukuramo abo benegihugu.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize imirwano yatangira, abakozi bane b’Umuryango w’Abibumbye bamaze kwicwa.

Abantu barenga 400 bamaze kwicwa ndetse ababarirwa mu bihumbi barakomeretse.Mu gihe Ingabo z’igihugu zishyigikiye Jenerali Abdel Fattah al-Burhan n’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces ushigikiye Jenerali Mohamed Hamdan Daglo bakomeje gukozanyaho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles