Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sudan: Ibintu bikomeje kuba bibi ababarirwa mu 100 bamaze kwitaba Imana abarenga 1000 barakomereka

Spread the love

Mu gihugu cya Sudan , imirwano ihanganishije ingabo za Leta n’abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces ikomeje guhitana abantu benshi abandi barakomereka.

Iyi mirwano yatangiye kuwa Gatandatu, aho ishyamiranyije ingabo za Leta zishyigikiye Jenerali Abdel Fattah al-Burhan , uyoboye agatsiko ka gisirikare kayoboye igihugu ndetse n’ingabo za Rapid Support Forces ziyobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo.

Kugeza ubu amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye birimo BBC na Al Jazeera aravuga ko imirwano no muri icyi gitondo yari yakomeje aho imbunda ziremereye zumvikanaga mu murwa mukuru Khartoum , nubwo ejo hari hatanzwe agahenge ko guhungisha inkomere.

Umwotsi niwo ugaragara mu kirere cya Khartoum

Ishyirahamwe ry’abaganga ryatangaje ko abantu 11000 bamaze gukomereka mu gihe 100 bamaze kwitaba Imana.

BBC iratangaza ko Umunyamabanga Mukuru wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, bwana Antony Blinken yasabye impande zombi kumvikana imirwano igahagarara.

Ndetse ko Umunyamabanga wa komosiyo y’umuryango wunze Ubumwe wa Afurika , Moussa Faki yavuze ko areba uburyo ajya I Khartoum kureba uko yaganiriza impande zombi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles