Tuesday, October 22, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sudan: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze icyizere ku ihagarikwa ry’imirwano

Spread the love

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,binyuze muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabo, Anthony Blinken, yatangaje ko igihugu cye cyagiranye ibiganiro n’abahanganye muri Sudan bigamije guhagarika imirwano.

Intambara ihanganishije igisirakare cya Sudan n’Umutwe wa gisirikare wa Rapid Support Forces itangiye  icyumweru cya gatatu.

Anthony Blinken utanga icyizere ku ihagarikwa ry’imirwano

Iyi mirwano yakomotse ku kutumvikana ku masezerano yari agamije kuvanga ingabo za Leta zihagarariwe na Gen Abdel Fattah al-Burhan usanzwe uyoboye Akanama ka Gisirikare gategeka igihugu na Rapid Support Forces iyobowe na Gen Mohamad Hamdan “Hemedti” Dagalo usanzwe unamwungirije.

Nyuma y’uko iyi mirwano ikomeje guhitaba imbaga y’abantu abandi bagahunga. Amabanga yahagurutse asaba irangizwa ry’imirwano.

Ku munsi wejo ku wa Mbere , Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, Anthony Blinken yatangaje ko kugeza ubu impande zombi zamaze kumvikana ndetse zemeranywa guhagarika imirwano bitarenze amasaha 72.

Yakomeje avuga ko ubu bwumvikane bwagezweho nyuma y’iminsi ibiri impande zombi ziri mu biganiro byagizweho uruhare n’igihugu cye.

Ibihugu by’amahanga byatangiye guhungisha abenegihugu babyo

Ati “Muri iki cyo gihe cyose, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Ingabo za Leta ya Sudani n’umutwe RSF gushyira mu bikorwa byihuse icyemezo cyo guhagarika imirwano. Mu gukomeza gushyigikira ibisubizo birambye no guhagarika iyi mirwano burundu, Amerika izakorana n’abafatanyabikorwa bo mu karere, abo ku rwego mpuzamahanga n’abasivile bo muri Sudani.”

Kuva iyi mirwano yatangira mu byumweru bibiri bishize, imaze kugwamo ababarirwa muri 427, ababarirwa mu bihumbi barahunga mu gihe Ambasade nyinshi zafunze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles