Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sudan: USA, u Bwongereza n’ibindi bihugu byatangiye guhungisha abadipolomate babo

Spread the love

Nyuma y’uko imirwano ikomeje guhanganisha igisirakare cya Leta muri Sudani n’umutwe wa Rapid Support Forces ikomeje, ibihugu bikomeye byatangiye guhungisha abaturage babyo n’abadipolomate.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bushinwa n’u Bufaransa byatangaje ko byatangiye guhungisha abaturage babyo babaga muri Sudan cyane cyane mu murwa mukuru Khartoum, mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati.

Abaturage batangiye guhungishwa

Perezida wa Amerika, Joe Biden yanyujije kuri Twitter yanditse ko yatanze amabwiriza ku ngabo ko zigomba guhungisha abakozi ba Ambasade n’imiryango yabo.

Imirwano yinjiye mu cyumweru cya gatatu

Ibindi bihugu byemeje ko byamaze gukura abaturage babyo muri Sudan ni ; U Bwongereza nk’uko byemejwe na Bwana Rishi Sunak , Minisiteri w’Intebe w’u Bwongereza. Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron nawe yemeje ko abadipolomate b’ibihugu by’Uburayi bamaze guhungishirizwa muri Djibouti.

Iyi mirwano yinjiye mu cyumweru cya gatatu imaze kugwamo abantu babarirwa mu magana , naho ibihumbi birakomereke abandi barahunga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles