Monday, May 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sweden: Impirimbanyi mu kubungabunga ikirere Greta Thunberg yatawe muri yombi

Spread the love

Ubushinjacyaha bwa Sweden bwatangaje ko bwataye muri yombi Greta Thunberg w’imyaka 20 y’amavuko n’agatsiko ke bashinjwa gufunguka icyambu cya Malmo.

Mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka ku itariki 19, Greta Thunberg usanzwe ari Impirimbanyi mu kubungabunga ikirere n’itsinda rye bakoze imyigaragambyo igamije gusaba ko Leta ya Sweden yaehyiraho ingamba zikakaye zo kurinda ikirere.

Icyo gihe Greta Thunberg n’abo barikumwe bagiye ku cya Malmo cya Malmo baragifunguka babuza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa. BBC ivuga ko bagiye hejuru y’ibigega by’amavuta bakigaragabya, icyambu bakagifubga iminsi 6.

Ku itariki 06 Nyakanga 2023, Polisi ya Sweden yatangaje ko yataye muri yombi Greta Thunberg akurikiranweho kwigaragabya ndetse no kutumvira inzego z’umutekano.

Greta Thunberg azitaba urukiko ku itariki 24 Nyakanga , mu gihe ibyaha byamuhama ashobora gukatirwa igifu go cy’amezi 6.

Impirimbanyi mu kubungabunga ikirere Greta Thunberg yatawe muri yombi ashinjwa guteza imyigaragambyo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles