Friday, May 10, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sydney: Abaturage baburiwe kwirinda kujya ku mucanga w’inyanja ‘beache’

Spread the love

Abaturage batuye  muri New South Wales mu mujyi wa Sydney bagiriwe inama yo kwirinda kujya kogera cyangwa kuruhukira ku nkombe z’inyanja n’umucanga wazo kuko amazi yanduye.

Ikigo cya Leta ya New South Wales gishinzwe inganda n’ibidukikije cyasohoye itangazo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nyakanga, cyiburira abaturage ko bakwiriye kwirinda kujya kogera cyangwa kuruhukira ku nkombe y’inyanja bitewe n’uko amazi yuzuyemo udukoko twangiza ‘Bacteria’ twaturutse ku mvura nyinshi yaguye ikarundumurira ibintu mu nyanja.

Mu itangazo bavuga ko umucanga wanduye ari uwo mu mu duce twa Majyaraguru harimo Curl Curl Beach,Bronte Beach, Queenscliff, ndetse n’uwitwa Steyne uwa majyepfo n’uwo mu Majyaraguru.

Inzego zishinzwe kurinda inkombe zivuga ko muri iki gihe amazi amaze kwanduzwa n’imyanda irimo amacupa, ibisigazwa by’ibiryo ndetse n’ibikoresho byo mu rugo.

Abaturage bagiriwe inama yo kwirinda kujya ku mucanga w’inyanja.

Muri iyi minsi inkombe zikomeje kugaragaraho ibintu bidasobanutse.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles