Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sydney: Bus yari itwaye abanyeshuri barenga 20 yafashwe n’inkongi y’umuriro

Spread the love

Ku mugoroba wa tariki 26 Nyakanga 2023, imodoka yo mu bwoko bwa Bus yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari itwaye abanyeshuri barenga 20 bavuye ku ishuri mu Majyepfo ya Sydney muri Leta ya New South Wales.

Ibi byabaye mu masaha ya Saa Kenda, kuri uyu munsi wo kuwa Gatatu, ubwo imodoka itwara abanyeshuri biga ku Kigo cya Holy Family Catholic Primary.

9 news dukesha amakuru yatangaje ko iyi mpanuka yabereye mu gace ka Bangor, ku muhanda wa Azanc mu rusisiro rw’ikigo cya Aquinas Catholic College na Holy Family Catholic Primary.

Umutangabuhamya yabwiye 9news ko bagiye kubona bakabona umwotsi uri kuva mu modoka, bakihutira guhagarika shoferi no gukura abana mu modoka.

Imodoka yo mu bwoko bwa Bus yati itwaye abanyeshuri barenga 20 yafashwe n’inkongi y’umuriro,ariko ku bw’amahirwe ntihagira ugira ikibazo.

Ikigo abana bigagamo cyasohoye itangazo kivuga ko nta mwana numwe wagize ikibazo cyaba gukomeraka cyangwa guhungabana , Kandi ko ikigo cyahise gitanga imodoka nshya, mu gihe hakomeje iperereza ngo hamenyekane icyateye impanuka. 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles