Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sydney: Impanuka yahitanye abagore babiri ahaparikwa imodoka ku bitaro

Spread the love

Abagore babiri bataramenywa imyirondoro yabo bahitanywe n’impanuka yabereye ahaparikwa imodoka ku bitaro bya Nepean mu burengerazuba bwa Sydney.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane ahagana saa Kenda z’umugoroba ku isaha ya Sydney.

Inzego za Polisi i Sydney zatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’umugore uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, wari wicaye mu modoka yakubiswe n’indi modoka yasubiraga inyuma bigatuma uwo mugore nawe agonga undi wagendaga n’amagura bombi bagahita bitaba Imana.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Polisi ya New South Wales, Polisi yavuze ko bahamagawe n’abakora ku bitaro ariko bazana ubutabazi bagasanga abo bagore babiri barangije kwitaba Imana. Mu gihe undi mugore wagonze yajyanywe kwa muganga ngo yitabweho. Polisi ya NSW kandi yavuze ko iperereza rigikomeje ngo bamenye andi makuru yisumbuyeho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles