Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sydney: Impanuka y’ubwato yahitanye umuntu, undi aburirwa irengero

Spread the love

Muri Leta ya New South Wales mu burasirazuba bw’umujyi wa Sydney, impanuka y’ubwato yahitanye umuntu umwe mu gihe undi yaburiwe irengero.

Amakuru dukesha ikinyamakuru 9news aravuga ko iyo mpanuka yabaye ku munsi wejo hashize kuwa Kane tariki 20 Nyakanga. Iyo mpanuka yabereye mu gace ka Watson ubwo ubwato bwari butwaye abantu babiri bwagonze urutare rwo munsi y’amazi, bugashwanyuka.

Inzego z’ubutabazi muri Leta ya New South Wales zatangaje ko zabonye umubiri w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 51 mu gihe inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi zikomeje gushakisha uwo bari kumwe.

Inspector Steve Raymond ukuriye ibikorwa byo gushakisha yavuze ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, inzego zitandukanye zirimo Ingabo zirwanira mu mazi na Polisis babyutse bashakisha uwo muntu utaraboneka. Ndetse agasaba n’abaturage gutanga amakuru babonye ubwato.

Ibisigazwa by’ubwato bigenda biboneka ku nkombe y’inyanja.

Inzego z’ubutabazi zaramukiye mu mazi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles