Wednesday, December 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sydney: Umukobwa w’imyaka 17 yariwe n’imbwa y’abapolisi

Spread the love

Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko yariwe n’imbwa y’abapolisi nyuma y’uko yari ahagaritswe na Polisi akanga guhagaraga kandi akekwaho kwiba imodoka.

Ikinyamakuru 9news dukesha iyi nkuru kirandika ko ibi byabaye mu ijoro ryejo , aho abakobwa bane bari bibye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Kluger SUV , bahagarikwa na Polisi bakanga guhagarara ahubwo bagatwarira ku muvuduko mwinshi mu muhanda mugari wa Great Western Highway.

 Uwo mwangavu w’imyaka 17 y’amavuko, yanze guhagaraga ahubwo yihutira kwirukankira mu gace karimo ibyatsi aho, ari nabwo imbwa y’umupolisi yamwirukanyije ikamurya.

Abandi bakobwa b’imyaka 13, 14 na 15 babanje gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mount Druitt ariko nyuma bararekurwa nyuma yo kuganirizwa.

Uwari utwaye imodoka we yajyanywe ku bitaro bya Westmead , aho azakomeza kurindirwa kugira ngo azisobanure ku byo ashinjwa birimo kwanga guhagaraga, gutwara ku muvuduko mwinshi no gutwara imodoka nta ruhushya ubifitiye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles