Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sydney:Umupolisikazi yajyanywe kwa muganga nyuma yo gukubitirwa mu kazi

Spread the love

Australia muri Leta ya New South Wales ,mu Burengerazuba bwo hagati bwa Sydney, umupolisikazi yajyanywe mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’umugabo amusanze aho bategera Gariyamoshi.

Polisi ya News South Wales yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w’imyaka 39 azira gukubita umupolisikazi wari mu kazi , ahantu hategerwa Gariyamoshi hitwa Sydenham Train Station.

Sydneham Train Station ahakubitiwe umupolisikazi

Ibi byabaye mu rukerera two kuwa Gatandatu, ahagana sa Munani, ubwo umugabo wari wasinze cyane yasanzwe agerageza gufungura imodoka z’abapolisi. Umupolisikazi ubwo yamwegeraga ashaka kugira icyo amubaza , umugabo yahise amukubita mu maso bizano ku muviramo kujyanwa kwa muganga.

Uwo mugabo yahise afatwa ndetse ajyanwa gufungwa , ku buryo azitaba n’urukiko rw’ibanze rwa Parramatta ashinjwa ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa umupolisi uri mukazi, kubangamira umupolisi uri mu nshingano ze ndetse n’ibindi bijyanye n’urugomo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles