Australia muri Leta ya New South Wales ,mu Burengerazuba bwo hagati bwa Sydney, umupolisikazi yajyanywe mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’umugabo amusanze aho bategera Gariyamoshi.
Polisi ya News South Wales yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w’imyaka 39 azira gukubita umupolisikazi wari mu kazi , ahantu hategerwa Gariyamoshi hitwa Sydenham Train Station.
Sydneham Train Station ahakubitiwe umupolisikazi
Ibi byabaye mu rukerera two kuwa Gatandatu, ahagana sa Munani, ubwo umugabo wari wasinze cyane yasanzwe agerageza gufungura imodoka z’abapolisi. Umupolisikazi ubwo yamwegeraga ashaka kugira icyo amubaza , umugabo yahise amukubita mu maso bizano ku muviramo kujyanwa kwa muganga.
Uwo mugabo yahise afatwa ndetse ajyanwa gufungwa , ku buryo azitaba n’urukiko rw’ibanze rwa Parramatta ashinjwa ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa umupolisi uri mukazi, kubangamira umupolisi uri mu nshingano ze ndetse n’ibindi bijyanye n’urugomo.