Umugore utuye muri Leta ya Queensland mu mujyi wa Townsville mu gihugu cya Australia akurikiranweho kwica umugabo amuteye icyuma mu gatuza.
Polisi ya Townsville itangaza ko uwo mugore w’imyaka 32 y’amavuko witwa Jensen yinjiye mu rugo ruhereye ku muhanda wa 11, ahageze yinjira mu rugo atera icyuma mu gutuza cy’umugabo.
Inzego z’ubutabazi zageze ahabereye icyaha zisanga uwo mugabo yamaze gushiramo umwuka mu gihe uwo mugore yahise atabwa muri yombi, mu gihe ategereje kuzagezwa mu rukiko ku tariki 19.
Inzego z’umutekano zari ahabereye icyaha ku muhanda wa 11.