Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Bufaransa na Niger bahimanye

Spread the love

Umubano w’u Bufaransa na Niger wongeye kuzamba nyuma y’uko u Bufaransa bufashe umwanzuro wo gukura Ambasaderi wabwo n’ingabo muri Niger, Niger nayo igafata umwanzuro wo guhagarika indege z’u Bufaransa mu kirere cyayo.

Ku itariki 26 Nyakanga 2023, Agatsiko ka Gisirikare muri Niger Kari kayobowe na Gen Abdourahmane Tchiani kahiritas ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum wari inshuti ikomeye y’u Bufaransa.

Nyuma y’ibyo byatumye umubano wari hagati ya Niger n’u Bufaransa uzamo agatotsi kuko bwo butari bushyigikiye iryo hirikwa ry’ubutegetsi.

Kuri ubu Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gukura Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger n’ingabo zirenga 1000 zabo zari muri Niger.

Amakuru dukesha BBC aremeza ko Perezida Macron yatangaje ko u Bufaransa bwafashe umwanzuro wo gukura Ambasaderi wabwo n’Abadipolomate bose muri Niger. Mu gihe kitarenze ukwezi kandi ngo n’ingabo zabo ziri muri Niger zizatangira kuvayo.

Abayobozi ba Niger baganira na AFP navuze ko icyo barwaniye bakigezeho kuko kuba ingabo z’abafaransa zivuye mu gihugu cyabo ari ukwishyira n’ubudahangarwa bwa Niger bugezweho.

Nyuma y’ibyo kandi Niger nayo yagize itangaza ko yafashe umwanzuro wo guhagarika indege za Air France mu kirere cy’Igihugu ndetse no ku bibuga by’indege by’imbere mu gihugu.

Indege za Air France zaciwe muri Niger.

Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko Igihugu cye cyafashe umwanzuro wo gukura Ambasaderi wabwo n’ingabo muri Niger.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles