Icya kabiri cy’Abarusiya bashyigikiye umushinga wo gukoresha Ikirusiya ku byapa bigaragaza amaguriro cyangwa se ku mazina y’inyubako.
Ni umushinga watanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko mu Cyumweru gishize ugena ko amatangazo yo mu Cyongereza mu magururiro no ku bicuruzwa ndetse no ku nyubako z’uturere n’izindi zikorerwamo ibikorwa binyuranye hamwe n’ibicuruzwa, asimburwa.
Bavuga ibyo bikwiriye kugira ngo bakomeze babungabunge ururimi rwabo rw’Ikirusiya mu gihugu cyose.
Urugero, nk’amagambo y’Icyongereza yakoreshwaga arimo “coffee” [Ikawa], “fresh” [ibicuruzwa bikiri bishya], “sale” [ijambo rikoreshwa mu kugaragaza ko ibiciro byagabanyijwe, “shop” [Iguriro], “open” [Ijambo rikoreshwa mu kugaragaza ko ahantu hafunguye; yose azasimbuzwa aho ari mu maguriro yo mu Burusiya.
Izi mpinduka ntabwo zireba izina ry’Ikigo runaka gikora ubucuruzi cyangwa se irindi zina riranga igicuruzwa. Urugero nka Sosiyete Starbucks izakomeza kwitwa gutyo cyo kimwe na Star Coffee.