Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Butaliyani: Umugore wa Kanye West yasabiwe gufungwa

Spread the love

Umunyamideri n’umushushanyi w’imbata z’amazu Bianca Consori akaba umukunzi w’umuraperi Kanye West arimo gusabirwa gufungwa cyangwa kwirukanwa mu gihugu cy’u Butaliyani nyuma yo gukomeza kwiyambika ubusa mu ruhame.

Muri ibi bihe by’impeshyi Kenya West n’umukunzi we mushya Bianca Consori yasimbuje Kim Kardashian nyuma y’uko batandukanye muri 2022, bamaze igihe mu Butaliyani aho bagiye ku ruhuka.

Gusa igikomeje guteza urunturuntu ni uburyo uyu mukunzi wa Kanye West aba yambaye mu ruhame bikaba byaratumye abaturage b’u Butaliyani bwamwijujutira bagasaba ko yakwirukanwa mu gihugu cyangwa agafungwa.

Abaturage b’Ubutaliyani bavuga ko iyo myitwarire idakwiye umuturage w’Ubutaliyani, igihugu kizwi nk’igicumbi cy’iyobokamana. 

Itegeko Nshinga ry’u Butaliyani riteganya ko umuntu wambara imyanda yerekana ibice bye by’ibanga birimo amabere, igitsina n’ibindi kandi akajya ahantu hari abana bato cyangwa abantu badafite imyaka y’ubukure ashobora guhanishwa amande ari hagati y’Ibihumbi Bitanu n’Icumi by’Amayero ( 5000-10000 €) cyangwa agafungwa hagati y’amezi ane cyangwa imyaka 4 mu gihe yahamwa n’icyaha.

Uburyo umukunzi wa Kanye west yambara bikomeje guteza urunturuntu mu Butaliyani.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles