Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Rwanda mu Biganiro na BAL bigamije kongera amasezerano

Spread the love

Igihugu cy’u Rwanda cyatangaje ko kiri mu biganiro n’abategura irushanwa nyafurika ry’umukino wa Basketball ( Basketball Africa League_ BAL), ngo u Rwanda ruzakoneza kwakira imikino ya nyuma.

Imyaka ibaye itatu , mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya ‘ BK Arena ‘ habera imikino ya nyuma ya BAL.

Ni masezerano Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Visit Rwanda na RDB bari barasinyanye na BAL, ko imikino ya nyuma ikinwa n’amakipe umunani igomba kubera i Kigali.

Kuri iyi nshuro ya 3 BAL ikinwa , ni umwaka wa nyuma bivuze ko nta gikozwe umwaka utaha imikino itazabera i Kigali.

Ku munsi wejo muri BK Arena habereye ikiganiro cyahuje abategura BAL n’itangazamakuru . Muri icyo Kigali , Minisiteri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju yatanga ko u Rwanda ruri mu biganiro na BAL yo kureba uko amaserano yakongerwa.

Minisiteri Mimosa yagize ati” Turi mu biganiro na BAL. U Rwanda rufatanyije na RDB biciye muri Visit Rwanda, turifuza kuzongera amaserano ariko byose bizaterwa n’uburyo impande zombi zayishimiye”.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles