Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Rwanda mu nzira yo kwemeza gukoresha ikoranabuhanga rya GMO mu buhinzi

Spread the love

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko mu bihe biri imbere mu Rwanda hashobora gutangira kwifashishwa ikoranabuhanga rizwi nka Genetically Modified Organism(GMO), mu buhinzi mu rwego rwo gukomeza kongera umusaruro igihugu kikarushaho kwihaza mu biribwa.

Genetically Modified Organism,GMO, ni ikoranabuhanga rya ‘Biotechnology’ ryifashisha uburyo bwo guhindurira igihingwa uturemangingo hagamijwe kongera umusaruro.

Ubu buryo buzwiho kongera umusaruro w’ibuhingwa bushobora gitangizwa mu Rwanda nk’uko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Dr Musafiri Ildefonse avuga ko mu Rwanda n’abo bateganya kubukoresha kuko buzwiho gutanga umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ibintu byazakemura ikibazo cy’ibiribwa mu Rwanda.

Gusa nubwo ubu buryo bushobora gitangizwa mu Rwanda hari impaka kuri bwo kuko Hari benshi batabwemera.

Ntazinda Arsene usanzwe ari umukozi mu Ruganda Inyange aganira na RBA yavuze ko mu Nyange batemera amata y’inkw yababuriwe ibimera byahinzwe GMO kuko nabo aho bagemura ifu y’amata batayemera.

Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zimara impungenge abanyarwanda ko zikurikiranira hafi ubwo buryo.

Dr Butera Yvan, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko mu gihe ubwo buryo buzagaragaza ko bwongera umusaruro kandi ntibubangamire umuturage buzakirwa mu gihugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles